Bwari ubwambere nciye inyuma umugabo wanjye ndyamana n’umusore ankoza ahantu none kumwikuramo byananiye Mbigenze nte ko mbona agiye kunsenyera koko?

0
40

Bwari ubwambere nciye inyuma umugabo wanjye ndyamana n’umusore ankoza ahantu none kumwikuramo byananiye
HomeUrukundo

Ibintu barancanze kuburyo nayobewe uko mbigenza nyuma y’uko mpuye n’umusore ari ubwambere nciye inyuma umugabo wanjye , maze uwo musore ankorera ibintu bidasanzwe anyereka ko ashoboye mu gutera akabariro , none ndabona byenda kuntandukanya n’umugabo twabyaranye gatatu kose , gusa ndamukunda n’ubwo ibyo gutera akabariro we aba atabyitayeho.

N’umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wadusabye ko imyirondoro ye itamenyekana , yatwandikiye agisha inama abasomyi n’abakunzi b’urubuga BabiTimes.com avuga ko yahuye n’umusore bararyamana amwereka ko abishoboye , none kugeza ubu arenda kumutandukanya n’umuryango we ariwe wabyikururiye.

Mu gutangira atubwira uko byagenze ayu mugore yagize ati :“ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here